Ndahiriwe kuk’ Umucunguzi wanjye
Indirimbo ya 41 mu Gakiza
1. Ndahiriwe kuk’ Umucunguzi wanjye,
Yankuyehw’ ibyaha byose.
None mvuz’ impundu kubw’ umunezero.
Anezez’ iminsi yose.
Amasakramentu:
Anezez’ iminsi yose!
Anezez’ iminsi yose!
Ndahiriwe kuk’ Umucunguzi wanjye,
Yankuyehw’ ibyaha byose.
2. Ndahiriwe kuko Yesu yampfiriye,
None akab’ ari muzima.
N’ inshuti y’ ukuri kand’ itubohora,
Mu ngoyi za wa mugome.
Amasakramentu:
Anezez' iminsi yose!
Anezez' iminsi yose!
Ndahiriwe kuko Yesu yampfiriye,
Non' akab' uri muzima.
3. Ndahiriwe kuko nyoborwa na Yesu.
Nca mu nzira yaciyemo.
Cyane cyan' iyo numviy' amagambo ye,
Si mba nkizimiy' ukundi.
Amasakramentu:
Anezez' iminsi yose!
Anezez' iminsi yose!
Ndahiriwe kuko nyoborwa na Yesu,
Ntabwo nzaba nkizimiye.