Niboney’ urukundo rw’ Umukiza
Indirimbo ya 4 mu Gakiza
1. Niboney’ urukundo rw’ Umukiza.
Urwo rukundo ni rwo runezeza.
Afit’ izina ryiz’ uwo wankunze.
N’ Imana Data n’ Umwana we Yesu.
/: Nashimishijwe n’ urukundo rwawe,
Yewe Mana nawe Yesu Kristo. :/
2. Jye nd’ imbere yawe nd’ umwana muto.
Icyo nkwiriye n’ ugufashwa rwose.
Mu bintu byose mu kubaho kwanjye.
Mu gihe ngeragezwa mur’ iyi si.
/: Nkomeza Mwami singende jyenyine
Umbe hafi mu rugendo rwanjye. :/
3. Iyo ngusabye Yesu kujy’ iwanjye,
Ubwo mba nshaka ko wamar’ ubwoba.
Jye munyabyaha umfat’ unkomeze,
Kuko nshidikanya sinkor’ ibyiza.
/: Singikor’ ibyajyaga binezeza.
Ubu nkora ibyo ntikoresha. :/
4. Niboney’ urukundo rw’ Umukiza,
Ari we wanshunguj’ amaraso ye.
Ayo maraso s’ ayo mu bitungwa,
N’ amaraso y’ Umwami Yesu Kristo.
/: Yar’ ukiranuka mu b’ isi bose,
Agezahw atang’ ubugingo bwe. :/