Nowa kuki wubak’ iyo nkuge
Indirimbo ya 38 mu Gakiza
1. Nowa kuki wubak’ iyo nkuge?
Urakor’ iby’ umupfapfa rwose.
Dor’ utuy’ imusozi,
Kandi nta maz’ ahari.
Iby’ ukora biratuyobeye.
2. Uwiteka ni we wabivuze,
Yukw abagizi ba nabi bose.
Abujuj’ is’ ibyaha
Bazamarwa n’ amazi.
Ayo maz’ azabar’ umwuzure.
3. Bagir’ inama yo kubazanya.
None Nowa yab’ avug’ ukuri.
Bati: Habe na gato,
Ntidukwiye kwemera,
Twikomeze mu byo kwinezeza.
4. Igihe na cyo gihita vuba,
Nowa yubakan’ umwete rwose.
Bose bamurebaga
Ni ko bamusekaga
Bati: Noneho Noa yasaze.
5. Nowa yumvir’ Iman’ Ihoraho.
Yinjira muri ya nkuge vuba.
Yinjirana n’ abandi
Bagiriw’ imbabazi.
Ubw’ Iman’ ibakingir’ urugi.
6. Nukw abantu baraseka cyane.
Bakomanga ku rugi bavuga
Bati: Nowa, sohoka.
Iyi mvur’ irahita.
Witubeshya ng’ uri mu rugendo.
7. Ijuru risa n’ iritobotse.
Ubwo hagw’ imvur’ itey’ ubwoba.
Bati: Turarimbutse
Nk’ uko Nowa yavuze.
Dor’ urupfu ruratuzengutse.
8. Umv’ ukw Imana yabashubije:
Nowa yajyag’ abigisha rwose.
Mubigir’ ibikino,
Mwanga kwumvir’ intumwa.
Ni ryo teka muciriwe none.
9. Nukw amaz’ aterura ya nkuge
Ireremba kuri wa mwuzure.
Abicaye mu nkuge
Bafitemw amahoro,
Kugez’ ubwo bazasohokamo.
10. None natwe dufit’ iyo nkuge:
N’ agakiza twahawe na Yesu.
Nib’ ushak’ amahoro,
Ngwino wihitiremo,
Agakiz’ ureke kurimbuka.