Ni Yesu wangize kub’ umuvandimwe we
Indirimbo ya 35 mu Gakiza
1. Ni Yesu wangize kub’ umuvandimwe we.
Iman’ ishimwe cyane.
Kand’ ibyo mfite byose ni we wabimpaye.
Iman’ ishimwe cyane.
Kandi yarambabariy’ angir’ imbohore
Yamviriy’ amaraso yo mu mutima we
Ndanezerewe cyane kuko yanshunguye
Iman’ ishimwe cyane.
2. Ibyiza yakoze mbifitemw umufasha.
Iman’ ishimwe cyane.
Ni w’ umfasha mu bintu byose bikomeye.
Iman’ ishimwe cyane.
Imibabaro yanjye yose ni kw ayizi.
Ahindur’ iyo mibabaro ngw anezeze.
Iman’ ishimwe kuko yumv’ amasengesho.
Iman’ ishimwe cyane.
3. Ku Mana mw ijuru mfitey’ umugabane.
Iman’ ishimwe cyane.
Mu mwanya muto tuzabon umunezero.
Iman’ ishimwe cyane.
Mw ijur’ abera bazamurika nk’ izuba
Yes’ ubw’ azatwambik’ ikamba ry’ ubugingo
Tumwitegure kukw azagaruka vuba.
Iman’ ishimwe cyane.