Yesu Mukiza yasezeranye
Indirimbo ya 33 mu Gakiza
1. Yesu Mukiza yasezeranye
Yuk’ umuns’ umw’ azaza kudutwara
Azatujyana iwe mw ijuru,
Azaza vuba nta bw’ azatinda.
Amasakramentu:
Sinshidikanya, mfit’ ukwizera,
Kubw’ Umukiza n’ amaraso ye.
Umwuka Wera ni we nahawe.
Ni w’ uzangeza ku byo narazwe.
2. Intumwa nyinshi z’ Umwam’ Imana,
Ubu zatumwe mur’ iyi si yose.
Ziramamaz’ ubutumwa bwiza, bwa
Yesu Kristo n’ urukundo rwe.
3. Abantu benshi bizer’ Imana,
Bitab’ umuhamagaro w’ Imana.
Duhuz’ umutima mu rugendo,
Kandi tuzabon’ ingororano.
4. Igihe cy’ Umwami Yesu Kristo
Cyo kugaruka kwe, kiregereje.
Tugir’ umwete, tumwitegure,
Az’ atujyane iwe mw ijuru.