Sioni sanganir’ Umukwe
Indirimbo ya 32 mu Gakiza
1. Sioni sanganir’ Umukwe,
Gend’ umwerek’ umunezero.
Wibonez’ imbere y’ Umukwe.
Gir’ umwete wo kwitegura.
Amasakramentu:
Nezerwa, nezerwa,
Umukw’ agushakahw impundu.
Nezerwa, nezerwa,
Ngwin’ upfukamir’ Ihoraho.
2. Umukiza wacu yavuye
Ku ntebe y’ ubwami mw ijuru.
Yagaragaye mu ruhinja.
Rwaryamishijwe mu muvure.
3. Yabay’ igitambo gikwiye.
Yababarijw’ i Gologota.
Yapfiriye bose bo mw isi.
Duhabw’ agakiza k’ Imana.
4. Yaneshej’ umwanzi Satani,
Ndetse n’ urupfu rwaratsinzwe.
Yaduhishuriy’ ubugingo.
Twahawe kuzabahw iteka.
5. Agenderer’ abababaye,
Abah’ amahoro y’ ukuri.
Azahora ku ngom’ iteka,
Kukw ar’ Umwam’ ukiranuka.