Musamariyakazi, Yesu yaramubwiye
Indirimbo ya 31 mu Gakiza
1. Musamariyakazi, Yesu yaramubwiye:
Ati: Mp’ utuzi nyweho, naw’ aramusubiza:
Byashoboka bite se, ngo mbe naguh’ amazi?
/: Kandi k’ ur’ Umuyuda nkab’ Umusamariya?
Nguk’ uko yatangaye.: /
2. Umuntu wes’ uzanywa ayo mazi nzamuha,
Nta bw’ azagir’ inyota. kugez’ iteka ryose.
Kukw ayo maz’ ariyo yamanutse mw ijuru.
/: Azamuhindukira isokw idudubiza,
Muri w’ iteka ryose. :/
3. Umpe kur’ayo mazi y’ ubugingo bw’ iteka,
Amar’ inyota mfite, sinzongere kuvoma.
Yesu yumva ningoga uwo Musamariya.
/: Ngwino kukw iyo mpano ituruka mw ijuru.
Wayihabw’ uyu munsi. :/
4. Iy’ usobanukirwa igikorwa cy’ Imana,
Ukameny’ ugusabye ayo mazi yo kunywa,
Naw’ uba wamusabye, akaguh’ ayo mazi.
/: Amazi y’ ubugingo ntabw’ aba mur’ iyi si
Abantu batuyemo. :/