Ubugingo bwacu ni bugufi cyane
Indirimbo ya 30 mu Gakiza
1. Ubugingo bwacu ni bugufi cyane,
Twabugeranya n’ ubwato mu mazi.
Tunyura mu nyanja irimw amakuba,
Arik’ Umukiza ni w’ utuyobora.
Amasakramentu:
Ubwo tuyoborwa n’ Umukiza wacu,
Dufit’ amahoro mur’ urwo rugendo.
Kand’ azatugeza mw ijur’ amahoro,
Ntabwo tuzongera kwibuk’ urugendo.
2. Tunyura mu mbeho mu muyaga mwinshi,
Ijambo ry’ Imana rituber’ umucyo.
Ubwoba n’ amakuba mur’ ubwo bwato
Bizibagirana mw ijuru kwa Yesu.
3. Nubw’ uwo muyaga ufit’ imbaraga,
Natwe twegereye ku nkombe y’ uruzi
Nta muyag’ uhari, nta murab’ uhari.
N’ ukuri tuzasohora mu mahoro
4. Ubwo tuzagera kwa Data mw ijuru,
Rwose tuzashimir’ Umukiza Yesu.
Nta yandi makuba tuzagir’ ukundi,
Tubanye na Yesu mu bwami mw ijuru.