Nari narazimiriye kure, nibagiwe Yesu
Indirimbo ya 3 mu Gakiza
1. Nari narazimiriye kure, nibagiwe Yesu,
Nyuma Yes’ ambwiz’ ijwi rye, rinzanir’ umunezero.
Amasakramentu:
Non’ ubu ndanezerewe, Kuko Yesu yantaruye.
Aherakw anyoz’ ibyaha. Niyemeje kumukunda.
2. Sinajyaga niyibutsa ko nzajy’ imbere y’ Imana.
Ubw’ izaducir’ imanza, zihwanye n’ ibyo twakoze.
3. Nari narushye mu byaha, nza kugarukira Yesu.
Nukw ambwir’ ijambo ryiza, mperako mbon’ amahoro.