Yesu ni w’ ufit’ izina ryiza
Indirimbo ya 29 mu Gakiza
1. Yesu ni w’ ufit’ izina ryiza,
Mu mazina yose mur’ iyi si.
Iryo zina Yesu, Yesu,
N’ umubavu mwiza cyane rwose.
Amasakramentu:
Iryo zina rirakomeye,
Rirashobora gukurahw ibyaha.
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ni ryo rinezeza mu mutima.
2. Nta n’ irindi zina mur’ iyi si
Rifit’ imbaraga n’ ubugingo.
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ryaririmbwe n’abamarayika.
3. Ni ryo zina rihebuj’ ayandi,
Ndetse ni ryo ryahanits’ ijuru.
Iryo zina Yesu, Yesu,
Ririmbwa mur’ iyi si yose.
4. Sinshobora kwibagirwa Yesu,
Iryo zina n’ agakiza kanjye.
Yesu, Yesu nzamubona
Turi mw ijuru tunezerewe.