N’ inkuru nziza kur’ uyu munsi
Indirimbo ya 27 mu Gakiza
1. N’ inkuru nziza kur’ uyu munsi,
Ibayobora gusang’ Imana.
/: Abari hafi n’ abari kure,
Mwese nimuze mukizwe nayo.: /
2. Munyabyaha we, ngwino ningoga!
Yesu ni w’ ushaka kugukiza.
/: Reka gutinda cyane mu byaha,
Uyu n’ umunsi wakirizwamo. :/
3. Kuki wahunze Yesu Mukiza,
Kandi yagucunguj’ amaraso.
/: Jy’ ureka kumuhungira kure
Wigir’ inama yo kugaruka. :/
4. Mur’ ibyo byaha,
Nta munezero ugukwiriye uzahabona,
/: Keretse Yesu ni w’ ushobora
Kunezez’ uwo mutima wawe. :/
5. Birashoboka ko twanezerwa,
Mu bihe byose no mu makuba.
/: Ni k’ umukristo w’ ukur’ ameze,
Azanezerwa iteka ryose. :/