Ndashakashak’ umwana wanjye
Indirimbo ya 26 mu Gakiza
1. Ndashakashak’ umwana wanjye,
Uri he se, mwana wanjye?
Mbere wajyag’ unezeza rwose,
Na none ndacyakwibuka.
Amasakramentu:
Uri he se mwana wanjye?
Uri he se mwana wanjye?
Garuka ningoga!
Mwana wanjye nkunda,
Ni wowe nshak’ uyu munsi.
2. Mbere wari wejejwe rwose,
Ukimberey’ umwana.
Non’ ubu wanduriye mu byaha,
N’ inzira mbi wahisemo.
3. None ndifuza kukubona,
Ko wagend’ utunganye.
Nkongera kukumv’ useng’ Imana
Ushimir’ Umwami Yesu.
4. Nshakashakir’ iyi nzimizi,
Uyishakish’ urukundo.
Ndamukiriz’ uwo mwana wanjye,
Mubwire yuko murinze.