Yew’ ubabazwa n’ ibyaha
Indirimbo ya 25 mu Gakiza
1. Yew’ ubabazwa n’ ibyaha,
Sang’ Umukiza ningoga.
Ya maraso ye yavuye,
Niy’ agukurahw ibyaha.
Amasakramentu:
Sang’ Umukiza ningoga.
Ashaka kugukiz’ ubu.
Mw isi har’ umubabaro,
Arikw iwe n’ amahoro.
2. Kuki s’ utinze mu byaha?
Kuki wabur’ ubugingo?
Ngwino ningoga kwa Yesu,
Araguh’ amahoro ye.
3. Ibihe bihita vuba,
Kandi nta bwo bigaruka.
N’ igihe git’ ukitaba,
Kand’ukajyanw’ ikuzimu.
4. Yes’ azagaruka vuba.
Azajyan’ umugeni we,
Tuzahora turirimba.
Dushim’ Umwana w’ Intama.
Amasakramentu:
Mw ijuru, hafi ya Yesu
Dutandukanye n’ ibyaha.
N’ ukuri nzaba mpiriwe.
Nzahora nezerw’ iteka.