Umurima w’ Iman’ ureze
Indirimbo ya 23 mu Gakiza
1. Umurima w’ Iman’ ureze,
N’ igihe cyo kuwusarura.
Mwa basaruzi muze vuba,
Gusarur’ ibisarurwa bye.
Amasakramentu:
Yes’ ubu turakwinginga:
Woherez’ abakozi bawe.
Baterany’ ibyo bisarurwa,
Babigushyikirize Mwami!
2. Ubazindure kare cyane,
Kand’ abandi mu gica-munsi.
No mu gihe cy’ umugoroba,
Yes’ ubahamagare bose.
3. Urahamagawe Mukristo,
Genda vuba udakererwa.
Kandi wubur’ amaso yawe,
Kuk’ Umwami Yes’ aza vuba.
4. Muze mwese duhaguruke,
Dukorer’ uwaducunguye.
Hasigaye umwanya muto,
Akaza kutugororera.