Yesu Mwami ni w’ utubaz’ ati: Ni nde ntumye mu murima wanjye
Indirimbo ya 22 mu Gakiza
1. Yesu Mwami ni w’ utubaz’ ati: Ni nde ntumye mu murima wanjye.
Dore hari benshi bazimiye, Gend’ ubamenyesh’ ubuntu bwanjye.
Amasakramentu:
Mana yanjye, ntegek’ ubu. Unkozehw ikara ry’umuriro.
Mana yanjye, ntegek’ ubu. Ntuma Mwam’ ubu nd’ imbere yawe.
2. Umuntu w’ Imana yaravuze Ati: Jye nta cyo nishoboreye.
Arikw ashyuhijwe n’ umuriro, Ati: Mana, noneh’ uz’ untume.
3. Har’ abantu benshi bazimira, Batameny’ Umwami Yesu Kristo.
Muze, tujye kubabwir’ inkuru Y’ agakiza k’ ijambo rya Yesu.
4. Igihe cy’ isarura gishize, Abakozi bose bazataha.
Kand’ Umwami wab’ azabakira, Ababwir’ ati: Mwakoze neza.