Nimuze tureb’ imbere, Dutegerez’ igitondo
Indirimbo ya 21 mu Gakiza
1. Nimuze tureb’ imbere, Dutegerez’ igitondo.
Twiringir’ Imana yacu, Niy’ izakor’ imirimo.
Izirukana Satani, Izategek’ isi yose.
Tuzanesha ni dusaba, Kukw Iman’ ijy’ itwumvira.
2. Dor’ impanda ziravuze, Muze twese dukanguke,
Kukw Imana yac’ ishaka Yuko twese tub’ abera.
Buri muntu mw Itorero, Ab’ uwejejwe muri ryo.
Nshuti, reka kwiganyira, Urahabw’ imbaraga nshya.
3. Muririmbir’ Ihoraho, Yes’ ari hamwe natw’ ubu.
Tunesh’ ibigerageza Kubw’ imbaraga za Yesu.
Nimuze tumukorere, Tumuh’ ubutunzi bwacu.
Ndets’ ubwenge n’ umutima Bikorer’ Umwami Yesu!
4. Kand’ abantu benshi cyane Ntibaz’ inzira y’ ijuru.
Babohewe mu maboko Ya wa mugome Satani.
Muze twese tubashake, Tubasangish’ Umukiza.
Ntiducogore gusenga Kugez’ ubwo Yes’ azaza!