Nari naramenyerey’ ibyaha
Indirimbo ya 2 mu Gakiza
1. Nari naramenyerey’ ibyaha.
Sinari nz’ ijambo ry’ Umukiza.
Sinari nz’ inkoni yakubiswe
Kubera jyewe.
Amasakramentu:
Yes’ Umwami yarambabariye.
Yankuyehw ibyaha byanjye byose.
Non’ ubu ndamushimira cyane
Umusaraba.
2. Ubwo numvag’ ijambo rye ryiza,
Nararize mu mutima wanjye.
Mperako meny’ imibabaro ye,
Yatewe nanjye.
3. Yes’ Umwami n’ Umukiza wanjye,
Ni we zuba ndetse n’ ubugingo.
Ndushaho kujya muhimbariza
Wa musaraba.