Umuriro wawe Mukiza
Indirimbo ya 17 mu Gakiza
1. Umuriro wawe Mukiza,
Twese turashak’ uwo muriro wawe.
Dor’ uko tugusaba: Mana,
Can’ uwo muriro mu mitima yacu,
Twes’ ubu tur’ imbere yawe,
Uduh’ Umwuka wawe Mana,
Duhabwe Pentekote yacu
Twes’ ubu dutegerej’ uwo muriro.
2. Mana, twiteho kand’ utwumve,
Twese turasab’ uwo muriro wawe.
Turakwinginga dukomeje,
Can’ uwo muriro mu mitima yacu.
Dukwiriy’ imbaraga zawe
Mu bitugerageza byose.
Ni zo’ zizaduha kunesha,
Twes’ ubu dutegerej’ uwo muriro.
3. Dor’ imitima yos’ ikonje,
Irashaka ko wayih’uwo muriro.
Ibyo dukennye mu mitima,
Byakizwa n’ uko waduh’ uwo muriro.
Jy’ ubwanjye nta cyo nashobora
Cyampesha gutsinda Satani.
Ariko nseng’ Imana mvuga:
Can’ uwo muriro mu mutima wanjye.
4. Ndagusab’ umuriro Mwami,
Ngo nshobore kubwiriza mu rukundo.
Ndashak’ uwo muriro wawe,
Kugira ngo ngir’ umwete n’ ubutwari
Nshyiz’ umutima wanjye wose
Ku ruhimbi rw’ Imana yanjye.
None Man’ iryo turo ntuye,
Ryemerer’ urih’ uwo muriro wawe.