Za mbaraga zamanukiye abigishwa ba Yesu mu murwa Yerusalemu
Indirimbo ya 16 mu Gakiza
1. Za mbaraga zamanukiye abigishwa ba Yesu mu murwa Yerusalemu;
Iyo ni Pentekote.
Izo mbaraga z’ Umukiza, Ziriho n’ ubu!
Mushim’ Imana.
Amasakramentu:
Impano, impano, izo mpano z’ Imana,
Na non’ ubu ziriho, na non’ ubu ziriho.
Impano impano, izo mpano z’ Imana,
Na non’ ubu ziriho.
2. Yesu yabasezeranije kuzahabw’ imbaraga.
Bashimy’ Imana, kuk’ Umwuka yabamanukiye.
Abari bafit’ intege nke,
Bigishije n’ imbaraga nyinshi.
3. Uwo Mwuka iy’ atujemo, atwuzuz’ imbaraga.
Duhabwa kwizera gushyitse, tukanesh’ umubi.
Tugir’ umuriro w’ Imana,
Tuzan’ abandi k’ Umucunguzi
4. Yes’ ujye mu mitima yacu, ucane mw umuriro.
Iminsi yose tugumane kwera mu mitima.
Mwuka Wera, ngwino nka mbere,
Kuri wa munsi wa Pentekote.