Amasezerano yose ukw’ Iman’ iyatanga
Indirimbo ya 15 mu Gakiza
1. Amasezerano yose ukw’ Iman’ iyatanga,
Yakomejwe n’ amaraso y’ Umwami wacu Yesu.
Amasakramentu:
Isi nib’ izavaho, Ijuru rikavaho.
Uwizer’ azabona Ayo masezerano.
2. Jy’ ukora nka Aburahamu, wubur’ amaso yawe.
Bar’ inyenyeri wizere amasezerano ye.
3. Mu mwijima wo mu nzira, twizer’ Imana yacu.
Hasigay’ umwanya muto, izuba rikarasa.
4. Nubwo turushywa n’ abantu, twizer’ Imana yacu.
Yesu ni w’ uzadufasha mu bitugerageza.
5. Mu gihe tubuz’ inshuti, tuguman’ ukwizera.
Yesu niwe nshuti nziza izahorana natwe.
6. No ku byo tubona mw’ isi, tuguman’ ukwizera.
Mw’ ijuru tuzahabona ibyo twizeye byose.