Waratubambiwe Mukiza ku giti
Indirimbo ya 12 mu Gakiza
1. Waratubambiwe Mukiza ku giti:
Ni wowe Pasika yac’ idukwiriye
Warababajw’ ubwo wavag’ amaraso,
Washakaga gukor’ iby’ Iman’ ishaka
Kandi wababariye n’ i Getsemane,
Arik’ uhozwa n’ ijambo ry’ Ihoraho
Mu gusenga kwawe wahaw’ imbaraga
Hanyuma urapf’ uduhesh’ agakiza
2. Mwami warakomerekejwe kubwanjye.
Wapfuye kugira ngo mbon’ ubugingo.
Wariyibagiw’ ub’ ari jye wibuka,
Ndetse wasengey’ abakwish’ urwo rupfu,
Watuberey’ igitambo gikwiriye,
Ubwo wemeraga kutubabarizwa.
Wemeye gupfir’ abantu bose mw isi.
Kandi byose ni kubw’ urukundo rwawe.
3. Noneho kumvikana n’ Imana n’ iki?
N’ ukubabarirw’ umuvumo w’ ibyaha.
Kweger’ Imana byo bitwungur’ iki se?
Biduha guhinduk’inshuti z’ Imana.
Noneho tebuk’ uve mu byaha byawe.
Ubigaragarize byose mu mucyo.
Umukiza mwiz’ arakubabarira,
Arakubohora kand’ aragufasha.