N’ utagir’ umwete mu nzira y’ Imana
Indirimbo ya 110 mu Gakiza
1. N’ utagir’ umwete mu nzira y’ Imana,
Ntabw’ uzinjira mw ijuru.
Rindir’ umutima mw ijambo ry’ Imana,
Ni ryo rizagukomeza
Irembo ni rito ndetse n’ inzira nto.
Wihangane rwose kugira ng’ ucemo,
Niwemere non’ agakiza k’ Imana.
Nibw’ uzagera mw ijuru.
2. Ibigusha byinshi biri mu rugendo
Kandi bizanwa n’ umwanzi.
Ushobora rwose kunesh’ ibyo byose
Bishaka kukudindiza.
Ntugakurikire ijwi wumva ryose
Kuko byashobora kukuyoby’ inzira.
Ukwiye kumenya ko Yes’ agukunda
Nawe witang’ ukomeje.
3. N’ utizer’ Imana ntuzajya mw ijuru
Habe no guc’ umutaru.
Kandi n’ ubugingo ntabw’ uzabubona
Iryo n’ ijambo ry’ Imana
Mu kwizera gusa ni ho wakirizwa.
N’ ubu ndetse wumv’ ijambo ry’ agakiza
Niwihan’ ibyaha, wizer’ Umukiza,
Inzira y’ ukuri n’ iyo
4. Iman’ irashaka ko bose bakizwa.
Kandi bahabw’ ubugingo.
Iraguha naw’ umurage w’ ijuru
Nib’ uwusha kan’ umwete,
Kand’ Iman’ ikunda umutima wawe.
Yesu na we agashaka kuwukiza,
Kand’ Umwuka Wera aragukangura,
Niba wumvir’ uzahirwa.