Pasika yacu niy’ itwibutsa
Indirimbo ya 109 mu Gakiza
1. Pasika yacu niy’ itwibutsa
Amaraso y’ Umwana w’ Imana.
Ni yo yadukuye mw Egiputa,
Aho Satani yicir’ abantu.
Amasakramentu:
Nimuze twese tumuhimbaze
Kuko yemeye kudupfir’ atyo.
Yasatuyemo na rwa rusika
Yatumye natwe twinjir’ ahera.
2. I Getsemani Yes’ arasenga Ati:
Data, niba byashoboka
Iki gikombe sinkinywereho
Ariko byose bib’ uk’ ushaka.
3. Umwami Yesu n’ Umucunguzi
Yadupfiriye ku musaraba.
Byavuye kuki? Ku rukundo rwe
Rwatumy’ atanga ubugingo bwe.
4. Uwagambaniye Yesu Kristo
Kandi yar’ uwo mu bigishwa be.
Nyamara yikururiy’ ishyano
Ryatumye yimanika ku giti.
5. Nuko kw isaha ya gatandatu
Hose habah’ ubwirakabiri.
Bwafash’ amasah’ atatu yose,
Bwagejeje mw isaha ya cyenda.