Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi
Indirimbo ya 105 mu Gakiza
1. Narimboshwe rwose mu mwijima mwinshi,
Sinarinzi Yesu wavuye mwijuru
Yambohoy’ingoyi zose nari mfite.
Haleluya, nsigaye ndirimba Yesu.
Amasakramentu:
N’igitangaza pe! Nigitangaza pe!
Rwose n’igitangaza ko Yesu yankijije.
Umwuka we Wera niw’ ujy’ unyobora.
Uzangez’iwanjye mw’ijuru amahoro.
2. Iyo ngeragejwe n’umwanzi satani,
Ndwan’iyo ntambara nambay’ukwizera.
Ijambo ry’Imana ni ryo nkota yanjye,
Kandi rizangeza mwijur’amahoro.
3. Nyura mu misozi, nyura mu mataba.
Aho hose ni ko harushy’umutima.
Njya nsab’Uwiteka kugira ngw amfashe.
Uwiteka na we ntatinda kunyumva.
4. Mu gihe nanirwa mu rugendo rwanjye,
Ndebesh’ukwizera ibiri mw ijuru.
Uzat’umuruho ndetse tuzahazwa
Yesu Mukiza ni we waturaritse.