Yesu, ni wowe mucyo
Indirimbo ya 104 mu Gakiza
1. Yesu, ni wowe mucyo,
Ni wowe nshima kuko wankunze.
Mwami, byose wakoze
Kutwitangira ndabigushima.
Amasakramentu:
/: Yesu, ur’ amahoro yacu,
Kuko watuberey’ inshungu. :/
2. Mwami, ndanezerewe
Kukuririmba kuko wankunze.
Yesu, komez’ umfashe,
Nanjye ngukunde, nkuririmbire.
3. Yesu, ngwino tubane,
Ngwin’ unyobore mu nzira yawe
Kandi ni wowe nzira,
Ur’ ubugingo ndetse n’ ukuri.
4. Nzi ko har’ igihugu cy’ umucyo mwinshi ku bakijijwe.
Ndetse icyo gihugu
N’ icy’ izahabu zitatse neza.