Habayeh’ umusozi warih’ umusaraba
Indirimbo ya 101 mu Gakiza
1. Habayeh’ umusozi warih’ umusaraba
W’ umubabar’ utey’ isoni.
Ariko ndawukunda kuko Yesu yatanze
Ubugingo bwe ngo mb’ ukijijwe.
Amasakramentu:
Nkund’ uwo musaraba wa Yesu
Uvamw imbaraga zo kunesha
Nzahora ngundir’ umusaraba
Kugez’ ubwo nzambikwa rya kamba
2. Kand’ uwo musaraba tubonahw amaraso
Dukomeze tuwuririmbe.
Yes’ Umwana w’ Imana, yapfuy’ urwo baseka,
Aduhesh’ agakiza k’ Imana.
3. Kand’ uwo Musaraba ni w’ unkundisha Yesu,
Nubw’ usuzugurwa na benshi.
Kand’ Umwana w’ intama yahets’ umusaraba
Awujyana hamw’ i Gologota
4. Kand’ uwo musaraba nubwo wab’ uw’ isoni,
Nzakomeza kuwuhimbaza.
Kugez’ ubw’ Umukiza azanjya na mw ijuru
Muri bwa bwami bwe buhoraho