Abahoze mu mwijima
Indirimbo ya 100 mu Gakiza
1. Abahoze mu mwijima
Babony’ umucyo w’ ukuri.
Haleluya, haleluya,
Umwana yatuvukiye,
Uwo Mwana w’ umuhungu.
|:Haleluya:|x5
2. Kand’ azitw’ Igitangaza,
Azitwa n’ Umujyanama.
Haleluya, haleluya,
Azitw’ Iman’ ikomeye,
Yitw’ Umwami w’ amahoro.
|:Haleluya:|x5
3. Izina rizwi ni Yesu
Risobanur’ Umukiza.
Haleluya, haleluya,
Azitwa n’ Imanueli,
Yukw Iman’ iri muri twe.
|:Haleluya:|x5
4. Icyubahiro mw ijuru
Kib’ icy’ Iman’ ihoraho.
Haleluya, haleluya.
No mw isi hab’ amahoro,
Abe mubo yishimira.
|:Haleluya:|x5
5. Kand’ abemey’ uwo Mwana
Bakizera n’ izina rye.
Haleluya, haleluya.
Bahaw’ ubushobozi pe,
Bwo kub’ abana b’ Imana.
|:Haleluya:|x5